Call us Today! +250 788 305 736 | info@apefarwanda.org

Ku wa Gatandatu, tariki 17 Ukuboza 2022, APEFA yifatanyije n’abaturage bo mu mudugudu wa Gitwa, akagari ka Dahwe, Umurenge wa Ndora, mu Karere ka Gisagara, mu muganda aho bateye ibiti birenga ibihumbi bitatu ku butaka bufite ubuso bwa hegitari zisaga eshatu.

Muri iki gikorwa, APEFA yari ihagarariwe na Livingstone Kubwayezu ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, wari kumwe n’abandi bakozi ba APEFA, Nsengiyumva Augustin wari uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA).

Hari kandi; Niyondamya Japhet, umukozi ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere mu Karere ka Gisagara, akaba n’imboni y’umushinga wa Green Amayaga muri aka karere, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bahuriye ku gushyira mu bikorwa uyu mushinga wa Green Amayaga.

Livingstone Kubwayezu ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri APEFA

Livingstone Kubwayezu ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri APEFA, yashimiye buri umwe wese wagize uruhure kugira iki gikorwa cy’Umuganda kigende neza. Yasobanuye kandi ko uyu wari umwanya mwiza wo kongera gukangurira no gusobanurira abagenerwa bikorwa gufata neza  ibibakorerwa mu mushinga wa Green Amayaga kuko bibafitiye akamaro.

Ati “Twaje kwifatanya n’abagenerwabikorwa mu muganda wo gutera ibiti kugira ngo tuganire maze barusheho    gusobanukirwa n’ibikorwa by’ umushinga wa Green Amayaga, bamenye inyungu uyu mushinga ubafitiye zirimo gusubiza ibibazo bituruka ku mihindagurikire y’ibihe, murabizi ko Akarere ka Gisagara kari mu turere tujya duhura n’ingaruka zituruka kubiza kandi bikaba bituruka ku mihindagurikire y’ibihe, ugasanga  birimo birangiza imitungo yabatuye muturere tugize igice cy’Amayaga, ni yo mpamvu twaje kugira ngo twigishe abagenerwa bikorwa  gufata neza ubutaka bateraho ibiti by’Amashyamba, iby’Imbuto ndetse nibivangwa nimyaka, barwanya isuri, tukanabasobanurira nanone n’inyungu babifitemo. Ibi byose tubikora  tugamije kugira ngo umushinga wa Green Amayaga ugere ku  ntego zawo.”

Nsengiyumva Augustin wari uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA)

Nsengiyumva Augustin wari uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), yashimiye ubwitange abaturage bagaragaje mu kwitabira iki gikorwa cy’umuganda, abasaba ko bakwiye gukomeza kubungabunga ibiti byatewe ndetse no kurushaho kubyitaho kubera ko bizabagira akamaro.

Niyondamya Japhet, umukozi ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere mu Karere ka Gisagara, akaba n’imboni y’umushinga wa Green Amayaga muri aka Karere, yatangaje ko iki gikorwa ari ingira kamaro ku bagenerwabikorwa.

Ati “Ni igikorwa dukoreye igihe kuko cyari gikenewe, nk’uko mu nshingano za Green Amayaga ari ugusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima, aka gasozi twateyeho ibiti, ni ubutaka bw’abaturage, bwari umaze imyaka myinshi cyane bwambaye ubusa, byanatezaga n’ingaruka ku mirima yahingwaga bitewe n’isuri yahaturukaga ariko mu by’ukuri iki gikorwa dukoze cyo kuhatera ibiti niyi mirwanyasuri irimo bije gusubiza ibibazo byo gufata neza ubutaka bw’igasozi no mu gishanga bwahingwaga, bisobanuye ko ku ruhande rw’abaturage umusaruro wabo ugiye kuzamuka kuko  isuri yajyaga yangiza igishanga twamaze kuyirwanya.”

Niyondamya Japhet, umukozi ushinzwe amashyamba n’umutungo kamere mu Karere ka Gisagara, akaba n’imboni y’umushinga wa Green Amayaga muri aka Karere

Akaba ashimira umufatanyabikorwa APEFA agira ati “Tunashimira by’umwihariko umufatanyabikorwa APEFA, kandi tunabizeza ko tuzakomeza no kubikurikirana kugira ngo ibiti byatewe bizatange umusaruro byitezweho.”

Murenzi Jean De Dieu utuye mu mudugudu wa Ndatemwa, akagari ka Dahwe, Umurenge wa Ndora, umuturage waterewe ibiti, ku buso bwa hegitare 2 na are 25, yishimiye iki gikorwa yakorewe.

Ati “Jyewe nishimye cyane, kuva nabaho kugeza ubu mfite imyaka 62, ni ubwa mbere nabona Leta iza ikaguterera ishyamba, ndizera ko bizongerera agaciro ishyamba ryange.”

Murenzi Jean De Dieu, umwe mu baturage baterewe ibiti

Mukarugomo Agnes ufite imyaka 65, utuye mu mudugudu wa Gitwa, akagari ka Dahwe, Umurenge wa Ndora, waterewe ibiti ku butaka burenga hitare imwe, ashima APEFA yamutereye ibiti, kuko bizamuteza imbere mu gihe bizaba bikuze.

Ati “Ntabwo narimfite ubushobozi bwo kubyiterera, ndashima ubuyobozi n’umuryango wa APEFA ko wantereye ishyamba nkazabona inkwi zo gucana, kdi rizanteza imbere mu gihe rizaba rikuze.”

Umushinga wa Green Amayaga kandi ufite  ibikorwa ukorera mu Karere ka Gisagara birimo; gutera ibiti by’inturusu, wanatanze amatungo magufi n’amaremere, wanacukuye imirwanyasuri iterwaho urubingo na Gereveliya, ndetse  hanaterwa imigano ku migezi.

AMWE MU MAFOTO YARANZE IKI GIKORWA