Call us Today! +250 788 305 736 | info@apefarwanda.org

Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga ibidukikije (REMA), kibinyujije mu mushinga Green Amayaga wo gutera amashyamba no gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo: Umuryango utari uwa Leta uharanira kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubuhinzi no kurwanya ubukene (APEFA), ushinzwe ubukangurambaga n’amahugurwa mu bagenerwabikorwa muri uyu mushinga ndetse n’uturere ukoreramo ari two; Kamonyi, Nyanza, Ruhango na Gisagara, cyatangije amarushanwa y’umupira w’amaguru yiswe “Green Amayaga Football Competition”, agamije ubukangurambaga bwo gushishikariza abagenerwabikorwa b’umushinga Green Amayaga mu gufata neza ibikorwa wakoze no kubungabunga ibidukikije muri rusange.

Abayobozi batandukanye barimo; Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens batangiza umukino hagati ya Ntongwe na Ruhango

Mu mukino ufungura iri rushanwa, wabereye ku kibuga cya Nyarubaka, mu karere ka Ruhango ku wa 07 Nyakanga 2023, ikipe y’Umurenge wa Ntongwe yitwaye neza itsinda iy’Umurenge wa Ruhango igitego 1-0.

Uyu mukino wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo; Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, Umuyobozi w’Umushinga wa Green Amayaga, Songa Remy, Umukozi ushinzwe raporo y’imiterere y’ibidukikije (State of Environment) muri REMA, Rushema Emmanuel, Kubwayezu Livingiston wari uhagarariye APEFA ndetse na Nahayo Jean Marie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe.

Abayobozi batandukanye barimo bakurikirana umukino wahuje Ntongwe na Ruhango, barimo: Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens

Songa Remy, ukuriye Umushinga wa Green yagarutse ku kamaro k’iri rushanwa. Ati “Nk’uko biri mu ntego z’umushinga [ugusubiranya igice cy’Amayaga dutera amashyamba, duhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ni muri urwo rwego hateguwe amarushanwa, kugira ngo turusheho kwishimira ibyo bikorwa ndetse turusheho gusobanukirwa icyo umushinga ugamije n’uruhare rwacu kugira ngo intego zawo zizabashe kugerwaho.

Songa Remy, ukuriye Umushinga wa Green Amayaga

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yasabye abaturage gukomeza kubungabunga ibidukikije, kubera ko ari ingirakamaro kuri bo ndetse n’Isi muri rusange. Yaboneyeho kubibutsa ko ibikorwa bakorewe n’Umushinga Green Amayaga ko ari ibyabo ko bakwiye kubifata neza.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens

Kubwayezu Livingistone wari uhagarariye APEFA, yibukije abaturage ko ibikorwa bakorewe mu mirima yabo ko bafite inshingano zo kubirinda kubera ko bizabagira akamaro.

Ati “Ibiti mwaterewe mu mirima yanyu, ni mwe biri gukorerwa. Ntabwo abakozi b’Umushinga wa Green Amayaga bazaza gutema ibyo biti bateye, bityo mukwiye kubyitaho.”

Kubwayezu Livingistone wari uhagarariye APEFA

Umukozi ushinzwe raporo y’imiterere y’ibidukikije (State of Environment) muri REMA, Rushema Emmanuel, asaba abagenerwabikorwa b’umushinga kwita ku gusibura imirwanyasuri, kuko iyo imvura iguye ifata amazi ntabatwarire ubutaka, ndetse bigatuma babona umusaruro w’ibihingwa n’uw’ubwatsi bwo kugaburira amatungo bwatewe ku mirwanyasuri.

Ati “Ni uruhare rwa buri wese, mu kubungabunga ibidukikije, kwirinda gutema amashyamba, kwirinda kwangiza ibishanga no kwirinda kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima.”

Rushema Emmanuel,Umukozi ushinzwe raporo y’imiterere y’ibidukikije (State of Environment) muri REMA

Mu bindi bikorwa umushinga Green Amayaga ukora mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Ntara y’Amajyepfo, harimo gutanga amatungo magufi n’amaremare afasha abaturage kwikura mu bukene, gutanga imbabura zirondereza ibicanwa hagamijwe kugabanya iyangizwa ry’amashyamba, gutanga gaz mu bigo by’amashuri, kubungabunga inkombe z’imigezi no gucukura imirwanyasuri.

Muri iri rushanwa, uretse umukino wahuje Umurenge wa Ntongwe wanakiriye umukino watsinze uwa Ruhango igitego kimwe ku busa (1-0), mu yindi yabaye ku munsi wa mbere, Busasama yatsinze Muyira ibitego 3-0, Kibirizi itsinda Ntyazo igitego 1-0 ndetse Kigoma itsinda Busoro ibitego 4-2.

Mu mukino ufungura iri rushanwa wahuje Ntongwe na Ruhango

Aya amarushanwa akaba azakomereza mu yindi Mirenge kugeza igihe azimukira ku rwego rw’Uturere ni mu gihe azasorezwa ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, ku itariki 4 Kanama 2023.

ANDI MAFOTO: