Tariki, 10 Nyakanga 2024, mu Karere ka Huye, habereye imikino ya nyuma y’amarushanwa y’umupira w’amaguru mu bagabo ndetse n’abagore, yari agamije kongerera ubumenyi abaturage kuri ‘Gahunda ya Leta yo gukumira no guhangana n’imihindagurikire y’Ibihe’ yiswe, “Climate change & NDCs Awareness Campaign through Football Competition 2024”, ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.
Ni amarushanwa, yateguwe n’umuryango Nyarwanda utari uwa Leta wita ku bidukikije, guteza imbere ubuhinzi no kurwanya ubukene (APEFA), ku nkunga ya GIZ, Ikigo nterankunga cy’Abadage ku bufatanye n’Intara y’Amajyepfo n’uturere tuyigize.
Mu bayobozi batandukanye bitabiriye isozwa ry’iyi mikino barimo; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, Cyiza Beatrice, Umuyobozi mukuru ushinzwe Ibidukikije n’Imihindagurikire y’Ibihe muri Minisiteri y’Ibidukijije, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa APEFA, Nzabonimpa Oscar, Markus Maier, Umuyobozi wa Porogarame muri GIZ ndetse n’abayobozi bose b’Uturere tugize Intara y’amajyepfo.
Isozwa ry’iyi mikino kandi, ryitabiriwe na Sheikh Hamdan Habimana, wari uhagarariye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), umuyobozi uhagarariye REMA, Uwari uhagarariye RFA ndetse na Ndera Jackson wari uhagarariye World Ressource Institute.

Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe y’Umurenge wa Ngoma yari ihagarariye Akarere ka Huye yegukanye igikombe itsinze ikipe y’Umurenge wa Kaduha yari ihagarariye Akarere ka Nyamagabe, ku mukino wa nyuma igitego 1-0.

Mu bagore, ikipe y’Umurenge wa Nyarubaka yari ihagarariye Akarere ka Kamonyi, yegukanye igikombe itsinze ikipe y’Umurenge wa Busasamana yari ihagarariye, Akarere ka Nyanza ku mukino wa nyuma, ibitego 2-0.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimiye umufatanyabikorwa, APEFA kuba yarabashije gukora ubukangurambaga bugamije kongerera ubumenyi abaturage kuri ‘Gahunda ya Leta yo guhangana no gukumira n’imihindagurikire y’Ibihe- NDC’.

Yasabye abaturage kurushaho kwita ku kubungabunga ibidukikije, batera ibiti, birinda kubisarura biteze, gukora ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bacukura imirwanyasuri ndetse no gukoresha Imbabura zigabanya ibicanwa.

Cyiza Beatrice, Umuyobozi mukuru ushinzwe Ibidukikije n’Imihindagurikire y’Ibihe muri Minisiteri y’Ibidukijije, wari uhagarariye Minisitiri, yagize ati “Ubutumwa dufite uyu munsi, ni ukubibutsa kurengera ibidukikije ndetse no gufata ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa APEFA, Oscar Nzabonimpa, yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye babigizemo uruhare kugira ngo ubukangurambaga kuri ‘Gahunda ya Leta yo guhangana n’imihindagurikire y’Ibihe’, binyuze mu marushanwa abashe kuba ndetse anagende neza.

Yashimiye Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo ndetse n’abayobozi b’Uturere twose tw’Intara, ku mikinoranire myiza ari nayo yatumye intego y’uyu mushinga igerwaho.
Nzabonimpa akaba yashimiye kandi GIZ kuba yarateye inkunga uyu mushinga, aboneraho kuyigaragaza ko hakiri n’ibindi bice by’igihugu nabyo bikeneye ubu bukangurambaga kuri ‘Gahunda ya Leta yo guhangana n’imihindagurikire y’Ibihe’.

Markus Maier, Umuyobozi wa Porogarame muri GIZ, yashimiye APEFA, kubukangurambaga yakoze mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo. Yagize ati “Ndashimira APEFA kuba yarahisemo gukora ubu bukangurambaga bunyuze mu mikino, buhuriza hamwe abantu benshi kandi ndizera ko bizatanga umusarururo bityo intego y’umushinga ikaba yaragezweho.”

Aya marushanwa yari yatangiriye ku rwego rw’imirenge, akabera mu turere twose (8), tugize Intara y’Amajyepfo, yatangijwe ku mugaragaro, tariki 10 Gicurasi 2024 i Nyanza.

Ikipe ya mbere mu bagabo n’abagore yahawe imidali ya zahabu n’igikombe giherekejwe na sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700. Ni mu gihe ikipe zabaye iza kabiri zahawe imidali y’umwanya wa kabiri ndetse na sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400.

ANDI MAFOTO






















