UKO IMIKINO YAGENZE
Tariki 21.7.2023
Kigoma 7-1 Kibirizi
Rugalika 1-1 Nyarubaka (pen 3-0)
Ntongwe 2-1 Kinazi
Tariki 23.7.2023
Ndora 3-1 Save
Amakipe y’imirenge ya Kigoma yo mu Karere ka Nyanza, Rugalika yo mu Karere ka Kamonyi, Ntongwe yo m Karere ka Ruhango na Ndora yo mu Karere Gisagara, yatsindiye kuzakina imikino y’amarushanwa ya “Green Amayaga Football Competition”, ku rwego rw’Uturere, ni nyuma y’uko yitwaye neza igasezerera abo bari bahanganye.

Amakipe ya Ndora na Kibirizi yafashe ifoto n’abayobozi mbere y’uko umukino utangira
Aya marushanwa yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga ibidukikije (REMA), kibinyujije mu mushinga Green Amayaga wo gutera amashyamba no gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga, ku bufatanye n’Umuryango APEFA, ushinzwe ubukangurambaga n’amahugurwa mu bagenerwabikorwa muri uyu mushinga, ndetse n’uturere twa Kamonyi, Nyanza, Ruhango na Gisagara uwo mushinga ukoreramo, agamije ubukangurambaga bwo gushishikariza abagenerwabikorwa b’umushinga mu gufata neza ibikorwa wakoze no kubungabunga ibidukikije muri rusange.

Umusifuzi w’umukino yabanje kuganiriza aba kapiteni bombi, mbere y’uko umukino utangira
Muri iyi mikino ya nyuma ku rwego rw’Imirenge yabaye ku wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023, mu Karere ka Nyanza, Kigoma yitwaye neza itsinda iy’Umurenge wa Kibirizi ibitego 7-1.

Mu mukino ikipe ya Kigoma yatsinzemo iya Kibirizi ibitego 7-1
Mu karere ka Ruhango, ikipe y’ Umurenge wa Ntongwe yatsindiye kuzahagararira aka karere nyuma yo gutsinda iy’umurenge wa Kinazi ibitego 2-1. Ni mu gihe, ikipe y’Umurenge wa Rugalika yatsindiye kuzahagararira Akarere Kamonyi, nyuma yo gutsinda ikipe y’Umurenge wa Nyarubaka kuri penaliti 3-0, nyuma y’uko amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Ku cyumweru tariki 24 Nyakanga 2023, mu mukino wabereye kuri Sitade y’Akarere ka Gisagara, ikipe y’Umurenge wa Ndora yatsinze iy’Umurenge wa Save ibitego 3-1.
Nyuma yo kumenya amakipe yatsindiye kuzaserukira uturere, biteganyijwe ko iyi mikino izakomeza ahatana ku rwego rw’Akarere.
Uko imikino iteganyijwe, ikipe y’Umurenge wa Rugalika ihagarariye Akarere ka Kamonyi izahura n’iy’Umurenge wa Ntongwe isazerukira Akarere ka Ruhango, tariki 28 Nyakanga 2023, ku isaha ya saa munani z’amanywa (14h00).
Ku rundi ruhande, ikipe y’Umurenge wa Kigoma ihagarariye Akarere ka Nyanza, izahura n’iy’Umurenge wa Ndora izaserukira Akarere ka Gisagara, ukazabera i Ndora, ku isaha ya saa munani z’amanywa (14h00).
Amakipe abiri azatsinda muri iki cyiciro, akaba azahurira ku mikino wa nyuma w’aya marushanwa yiswe “Green Amayaga Football Competition”, uzabera mu Karere ka Nyanza naho azatsindwa azahatanire umwanya wa 3, bizaba tariki 4 Kanama 2023.
Mu bikorwa umushinga Green Amayaga ukora mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Ntara y’Amajyepfo, harimo gutanga amatungo magufi n’amaremare afasha abaturage kwikura mu bukene, gutanga imbabura zirondereza ibicanwa hagamijwe kugabanya iyangizwa ry’amashyamba, gutanga gaz mu bigo by’amashuri, kubungabunga inkombe z’imigezi no gucukura imirwanyasuri.
Umushinga Green Amayaga witezweho kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba leta y’u Rwanda yiyemeje zijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe i Paris mu Bufaransa hagamijwe kurwanya ihumana ry’ikirere (National Determined Contributions: NDC), aho Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku gipimo cya 38% kugeza mu mwaka wa 2030.
ANDI MAFOTO














