Call us Today! +250 788 305 736 | info@apefarwanda.org

UKO IMIKINO YAGENZE

Tariki 28.7.2023

Ntongwe 1-1 Rugalika (Pen: 5-6)

Tariki 30.7.2023

Ndora 2-0 Kigoma

Tariki 18.8.2023

Kigoma vs Ntongwe (12h00)

Ndora vs Rugalika (14h00)

Amakipe y’imirenge ya Rugalika, yo mu Karere ka Kamonyi na Ndora yo mu Karere ka Gisagara, ni yo yatsindiye kuzakina umukino wa nyuma w’amarushanwa ya “Green Amayaga Football Competition”, ni nyuma y’uko yitwaye neza igasezerera abo bari bahanganye.

Ikipe y’Umurenge wa Rugalika

Aya marushanwa yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga ibidukikije (REMA), kibinyujije mu mushinga Green Amayaga wo gutera amashyamba no gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga, ku bufatanye n’Umuryango APEFA, ushinzwe ubukangurambaga n’amahugurwa mu bagenerwabikorwa muri uyu mushinga, ndetse n’uturere twa Kamonyi, Nyanza, Ruhango na Gisagara uwo mushinga ukoreramo,  agamije ubukangurambaga bwo gushishikariza abagenerwabikorwa b’umushinga mu gufata neza ibikorwa wakoze no kubungabunga ibidukikije muri rusange.

Ikipe y’Umurenge wa Ntongwe

Mu mukino wabaye ku wa Gatanu, tariki 28 Nyakanga 2023, mu Karere ka Ruhango, Ikipe ya Rugalika ihagarariye Akarere ka Kamonyi, yitwaye neza itsinda iy’Umurenge wa Ntongwe kuri penaliti 6-5, ni nyuma y’uko amakipe yari yanganyije igitego 1-1.

Ikipe y’Umurenge wa Ndora

Ni mu gihe, ikipe y’Umurenge wa Ndora ihagarariye Akarere ka Gisagara, yageze ku mukino wa nyuma isezereye iy’Umurenge wa Kigoma yari ihagarariye Akarere ka Nyanza, iyitsinze ibitego 2-0. Ni umukino wabereye kuri Sitade y’Akarere ka Gisagara, ku cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023.

Umurenge wa Ndora ukaba ugomba guhura ku mukino wa nyuma n’ikipe y’Umurenge wa Rugalika ihagarariye Akarere ka Kamonyi, ukazabera kuri Sitade ya Gisagara ku wa Gatanu, tariki 18 Kanama 2023 (14h00).

Ikipe y’Umurenge wa Kigoma

Uyu mukino wa nyuma, ukaba uzabimburirwa n’uzaba wahuje, ikipe y’Umurenge wa Ntongwe ihagarariye Akarere ka Ruhango, izahura n’iy’Umurenge wa Kigoma ihagarariye Akarere ka Nyanza, mu mukino wo guhatanira umwanya wa 3 uzaba ku isaha ya saa sita z’amanywa (12h00).

Mu bikorwa umushinga Green Amayaga ukora mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Ntara y’Amajyepfo, harimo gutanga amatungo magufi n’amaremare afasha abaturage kwikura mu bukene, gutanga imbabura zirondereza ibicanwa hagamijwe kugabanya iyangizwa ry’amashyamba, gutanga gaz mu bigo by’amashuri, kubungabunga inkombe z’imigezi no gucukura imirwanyasuri.

Umushinga Green Amayaga witezweho kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba leta y’u Rwanda yiyemeje zijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe i Paris mu Bufaransa hagamijwe kurwanya ihumana ry’ikirere (National Determined Contributions: NDC), aho Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku gipimo cya 38% kugeza mu mwaka wa 2030.

ANDI MAFOTO:

RUGALIKA vs NTONGWE


NDORA VS KIGOMA