Call us Today! +250 788 305 736 | info@apefarwanda.org

UKO IMIKINO YAGENZE

Tariki 18.08.2023

Ntongwe 3-1 Kigoma

Ndora 2-0 Rugalika

Ikipe y’Umurenge wa Ndora yo mu Karere ka Gisagara ni yo yegukanye igikombe cy’amarushanwa ya “Green Amayaga Football Competition”, Ntongwe ihagarariye akarere ka Ruhango yegukana umwanya wa 3, ni nyuma y’uko yitwaye neza igaabo bari bahanganye.

Umukino wa nyuma witabiriwe n’abayobozi batandukanye

Iyi mikino yabereye ku kibuga cya Ndora, i Gisagara, tariki 18 Kanama 2023, yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo: Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, Umuyobozi mukuru wa REMA, Kabera Juliet, Umuyobozi wa APEFA, Oscar NZABONIMPA, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, uwa Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, ndetse n’uwa Nyanza, Ntazinda Erasme.

Ikipe y’Umirenge wa Ndora yo mu Karere ka Gisagara yegukanye igikombe cy’amarushanwa ya “Green Amayaga Football Competition”, itsinze ku mukino wa nyuma ikipe y’Umurenge wa Rugalika yo mu Karere ka Kamonyi, ibitego 2-0.

Ku rundi ruhande, ikipe y’Umurenge wa Ntongwe yari ihagarariye akarere ka Ruhango yegukanye umwanya wa 3, itsinze ikipe y’Umurenge wa Kigoma, iyitsinze ibitego 3-1.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yavuze ko Umushinga Green Amayaga wazanye impinduka mu turere (4), ukoreramo mu gihe cy’imyaka 3 ishize.

Ati “Umushinga wa Green Amayaga wadufashije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kongera amashyamba mu gice cy’amayaga, iyo umuntu arebye mu gice umushinga ukoreramo, ukagereranya uko hari hameze mbere n’uko hameze ubu, habayeho impinduka igaragara kandi abaturage barazishimira.”

Yakomeje agira ati “Yadufashije kuzamura umusaruro kubera ko ari agace kuma cyane, imvura yaba nyinshi, isuri ikaba nyinshi ariko kubera ibikorwa byahakorewe byazamuye iterambere ry’abaturage bahatuye ku buryo impinduka nziza z’umushinga turazibona.”

Guverineri yasabye abagenerwanbikorwa gushyigikira ibikorwa by’umushinga bakabigira ibyabo kugira ngo na nyuma umushinga urangiye impinduka nziza zizakomeze kugaragara muri icyo gice cy’amayaga.

Ati “Ubutumwa bwa mbere ni ukubungabunga ibikorwa umushinga wagezeho, kugira ngo bitazangirika tugasubira inyuma, ari ibiti byatewe kubibungabunga, kutabyangiza, kutabyonona, kutabisarura biteze cyangwa bihishe, kutabiragira. Imirwanyasuri isiburwe, n’amatungo yatanzwe tubasaba kuyabungabunga kugira ngo yororoke agere ku baturage benshi.”

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Kabera Juliet

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Kabera Juliet yavuze ko umushinga Green Amayaga uri ku rwego rwiza aho abagenerwabikorwa bishimira ibikorwa byayo kuko byatangiye gutanga umusaruro.

Yaboneyeho gusaba abagenerwabikorwa kwita ku bikorwa by’umushinga.

Ati “Mu by’ukuri dukeneye kubona Amayaga yongera gutoha, uko muri aha turabasaba kubungabunga ibikorwa by’umushinga, yaba ari amatungo yatanzwe, cyangwa ibiti byatewe, Gaz, Imbabura zatanzwe kugira zifashe gukoresha ibicanwa bike, mubifate neza, mubyiteho, mubikurikirane kuko ni ibidufasha kubungabunga ibidukikije.”

Umuyobozi wa APEFA, Oscar NZABONIMPA

Umuyobozi wa APEFA, Oscar NZABONIMPA, avuga ko bishimira uburyo abagenerwabikorwa b’umushinga bamaze kumva neza ko ibikorwa bakorewe ari ibyabo.

Ati, “Turishimira urwego rwiza rw’imyumvire y’abaturage mu kugira ibikorwa by’umushinga ibyabo, uko umushinga utangira babyangizaga bibwira ko ari iby’aba nyir’ugushyira umunshinga mu bikorwa, ariko ubu babigize ibyabo, uwashaka kubyangiza bamurwanya.”

Amarushanwa yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga ibidukikije (REMA), kibinyujije mu mushinga Green Amayaga wo gutera amashyamba no gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga, ku bufatanye n’Umuryango APEFA, ushinzwe ubukangurambaga n’amahugurwa mu bagenerwabikorwa muri uyu mushinga, ndetse n’uturere twa Kamonyi, Nyanza, Ruhango na Gisagara uwo mushinga ukoreramo, agamije ubukangurambaga bwo gushishikariza abagenerwabikorwa b’umushinga mu gufata neza ibikorwa wakoze no kubungabunga ibidukikije muri rusange.

Mu bikorwa umushinga Green Amayaga ukora mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Ntara y’Amajyepfo, harimo gutanga amatungo magufi n’amaremare afasha abaturage kwikura mu bukene, gutanga imbabura zirondereza ibicanwa hagamijwe kugabanya iyangizwa ry’amashyamba, gutanga gaz mu bigo by’amashuri, kubungabunga inkombe z’imigezi no gucukura imirwanyasuri.

Umushinga Green Amayaga witezweho kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba leta y’u Rwanda yiyemeje zijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe i Paris mu Bufaransa hagamijwe kurwanya ihumana ry’ikirere (National Determined Contributions: NDC), aho Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku gipimo cya 38% kugeza mu mwaka wa 2030.

ANDI MAFOTO

Ikipe y’Umurenge wa Ndora
Ikipe y’Umurenge wa Rugalika

Abasifuzi b’umukino bishyushya